Nk’uko bisanzwe muri SAGER GANZA MICROFINANCE PLC, buri mwaka abayobozi n’abakozi barahura bakarebera hamwe uko umwaka bashoje wagenze ndetse bagafata n’ingamba z’umwaka mushya baba bagiye gutangira.
Ni muri urwo rwego uwo munsi ngarukamwaka wabaye ku itariki ya 17/12/2019.
Abafashe ijambo bose barimo umuyobozi mukuru wa SAGER GANZA MICROFINANCE PLC Bwana MAFUTALA Julien ndetsa n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi Bwana RUBAGENGA Emery bashimye uko umwaka wa 2019 wagenze neza mu kwesa imihigo ndetse bibutsa ko hagomba kongerwamo imbaraga nyinshi kugirango umwaka wa 2020 uzagende neza kurushaho.
Amwe mu mafoto yaranze uwo munsi.
Leave a Reply